Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana Richard Mushyikirano uzwi ku izina ry'ubuhanzi Richard Mus yasohoye indirimbo Nshyashya yitwa Imana Yampagazeho . Ni indirimbo y'ishimwe n'ubuhamya ivuga imirimo ihambaye Imana yadukoreye .
Richard Mus avuga ko ajya nguhimba iyi ndrimbo byaturutse ku buryo yibutse ko ntaho Imana itakura umuntu, Ati:" Guhanga iyi ndirimbo byatutse kuburyo nibutse ko Imana ntaho itakura umuntu ngendeye kuburyo yandinze kuva mu bwana kugeza ubu mu bihe by'ubuzima bwari bunkomereye birimo n'ubupfubyi ikangira Umugabo mvuga ko yampagazeho. Ikandinda ikampa n'agakiza kayo k'ubuntu".
Richard Mus yungamwo avuga ko iyi ndirimbo igaragaza imbaraga n'impuhwe z'Imana igirira abantu bayo nta na kimwe irebyeho ikabarengera gusa mu gihe bugarijwe n'ibibazo runaka".
Richard Mus akomeza avuga ko Imana Yamuhagazeho we ubwe kandi n'undi wese uriho .Yampagazeho ni indirimbo isohotse nyuma y'izindi yasohoye mu bihe bitandukanye zirimwo Nakwitur'iki, Niwowe Urenze, Umpora hafi na Uributswe.
Umva ubutumwa bw'Imana bukubiye muri iyi ndirimbo YAMPAGAZEHO ya Richard Mus
Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *