Language:
LIVE TV

Search

Nyagatare: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge

Nyagatare: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026, mu karere ka Nyagatare kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, habaye Umuganda wihariye w'Urubyiruko, Aho ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Katabagemu, Akagari ka Kigarama umudugudu wa Rebero

Uyu muganda witabiriwe n'umuyobozi w'akarere wungirije, ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage , Madamu Murekatete Juliet ari kumwe n'Abagize Inzego z'umutekano, Abayobozi mu nzego z'Urubyiruko, hamwe n'Urubyiruko rwa Katabagemu.

Muri uyu muganda hatanzwe ubutumwa butandukanye harimwo kwirinda Ibiza habaho kuzirika ibisenge, guca imirwanyasuri,Kwirinda ibiyobyabwenge, gukuza impano urubyiruko rufite, kwitabira ishuri, gukomeza gutangira Ubwisungane mu Kwivuza ku gihe.


Muri uyu muganda urubyiruko rwibukijwe gahunda ya Sober Generation, Isuku
No kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

IMG-20260919-WA0025
 

IMG-20260919-WA0022
 

IMG-20260919-WA0020
IMG-20260919-WA0019

IMG-20260919-WA0026
IMG-20260919-WA0028
 

Nkundiye Eric Bertrand

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy