Tariki ya 3 Mata 2026, Abanyamerika bakiriye inkuru y’incamugongo y’ihanurwa ry’indege y’intambara ya F-15E Strike Eagle yarasiwe mu majyepfo ya Iran uwo munsi, ariko biruhutsa gake ubwo byamenyekanaga ko abakomando bashoboye gutabara umupilote.
Urugendo rw’ubutabazi ntirwagarukiye aho kuko hari umusirikare ukoresha intwaro muri iyi ndege wari waburiwe irengero, hari impungenge nyinshi ko ashobora gufatwa mpiri n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, uzwi nka IRGC.
Amerika yohereje abakomando muri Iran kugira ngo bajye gushakisha uyu musirikare ufite ipeti rya ‘Colonel’. IRGC na yo yakoraga iyo bwabaga kugira ngo imugereho mbere, inasaba abaturage kuyifasha kumushaka, ibasezeranya igihembo cy’ibihumbi 66 by’Amadolari mu gihe bamubona.
CNN, ibikesheje amakuru yahawe na bamwe mu bashinzwe umutekano, yatangaje ko uyu musirikare akimara kuva muri iyi ndege, yagiye kwihisha mu manga iri mu misozi miremire muri Iran, akoresha itumanaho ridasanzwe kugira ngo abasirikare ba IRGC badashobora kumutahura.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, urwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi, CIA, ni rwo rwamenye bwa mbere ahantu uyu musirikare yari yihishe, rubimenyesha ubuyobozi bukuru bw’igisirikare kugira ngo butangize igikorwa cyo kumukura muri Iran byihuse.
Iyi televiziyo yatangaje ko mu rwego rwo kuyobya ingabo za Iran, CIA yatangiye ibikorwa byo gukwirakwiza ibihuha i Tehran bivuga ko uyu musirikare yamaze gutabarwa, igamije kugira ngo IRGC icike intege.
Igikorwa cyo gushakisha uyu musirikare cyagizwemo uruhare n’abasirikare amagana barimo abo mu mutwe w’abakomando wa Delta Force, itsinda rya gatandatu rya Navy Seal n’abo mu rwego rw’ubutasi, CIA.
Abashinzwe umutekano muri Amerika basobanuye ko indege ebyiri z’ubwikorezi za MC-130J ari zo zajyanye abakomando muri iki gikorwa, kandi ko zari zitegerereje mu majyepfo ya Iran kugira ngo zibacyure bwangu mu gihe baba bamubonye.
Kubera ko izi ndege zari zangiritse, nk’uko iyi televiziyo yabitangaje, abasirikare ba Amerika babonye ko zishobora gufatwa n’abasirikare ba IRGC, bafata icyemezo cyo kuzituritsa, zihinduka umuyonga, bohererezwa izindi zibacyura.
Ku rundi ruhande, IRGC yatangaje ko ari yo yaturikije izi ndege ndetse na kajugujugu z’Abanyamerika zo mu bwoko bwa Black Hawk, zari ziparitse ku kibuga cy’indege kitagikoreshwa mu majyepfo ya Isfahan.
IRGC kandi yatangaje ko yanahanuriye mu kirere cya Isfahan drone ya Amerika yari mu gikorwa cyo gushakisha uyu musirikare.
Israel yagombaga gukomeza kugaba ibitero by’indege muri Iran ariko amakuru ahamya ko yabihagaritse kugira ngo itavangira abakomando b’Abanyamerika, ahubwo ko na yo yahisemo gutanga ubufasha mu rwego rw’ubutasi.
CNN yatangaje ko mu gihe igikorwa cyo gushakisha uyu musirikare cyari gikomeye, Trump yasubitse imyitozo ya Golf, aguma ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, White House, aho yakurikiraga ibigezweho, intambwe ku yindi.
Ubwo abakomando b’Abanyamerika bari bageze hafi y’aho uyu musirikare yari yihishe, bari barinzwe n’indege z’intambara zagendaga zirasa kugira ngo abasirikare ba IRGC batamugeraho mbere.
Perezida Donald Trump yatangaje ko uyu musirikare yakuwe muri Iran yakomeretse cyane, amushimira ubutwari bwamuranze mu gihe yari mu gihugu cy’umwanzi, anamuha icyizere ko azamererwa neza.
Abashinzwe umutekano muri Amerika bemeje ko uyu musirikare yakuwe muri Iran mu masaha y’ijoro, mbere y’uko tariki ya 5 Mata 2026 igera. Yajyanywe muri Koweit kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Leta ya Iran igaragaza ko yatsinze Amerika ubwo yahanuraga F-15E, ikanatwika izindi ndege z’intambara, ariko na Amerika ikagaragaza ko yabonye intsinzi ikomeye yo gukura umusikare wayo ku butaka bw’umwanzi.


Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *

