LIVE TV

Search

Ecole Secondaire Mubuga yo mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage

Ecole Secondaire Mubuga yo mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage

Ecole Secondaire Mubuga yo mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Igihugu. Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, Iri shuri rikaba ryari rihagarariye intara y'Uburengerazuba.

Aya marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage muri uyu mwaka wa 2026, yakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye 20 yatoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, akaba yabaye ku nshuro ya 4, hakaba hari gahunda ko azagurwa akagera mu mashuri menshi mu gihe kizaza.

Ecole Secondaire Mubuga yo mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Igihugu. Iri shuri rikaba ryari rihagarariye intara y'Uburengerazuba.

Ecole Secondaire Mubuga  yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 86% ikirikirwa na G.S Remera Rukoma  yo mu Karere ka Kamonyi yari ihagarariye intar y'Amajyepfo  yagize amanota 85.5% . Umwanya wa kane wegukanywe na Ecole des Sciences de Musanze yo mu Karere ka Musanze  yahagarariye intara y'Amajyaruguru  yagize amanota 84% naho umwanya wa Gatanu watwawe na Ecole Secondaire Bumbogo yo mu Karere Gasabo District  yahagarariye Umujyi wa Kigali.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yashimiye amashuri yose yayitabiriye, ashimira abanyeshuri barushanyijwe ndetse n’abarimu babafashije kwitegura. Yavuze ko aya atari amarushanwa gusa ko ahubwo ari ubukangurambaga ku murage ndangamuco w’Igihugu by’umwihariko mu rubyiruko rwiga, aho ubutumwa bwatanzwe binyuze muri aya marushanwa bwageze kubasaga 15,000 hirya no hino mu Gihugu.

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB ) wari Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cyo gusoza aya marushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage yavuze ko Igihugu gifite icyerekezo cyo kubaka umwana w’Umunyarwanda uzi umuco we, uzi aho ava kandi ufite ubushobozi bwo kuzabyaza umusaruro uburezi ahabwa mu ishuri kugera ku rwego mpuzamahanga ariko ataratakaje indangagaciro nyarwanda kandi ataratakaje Ubunyarwanda.

Aya marushanwa yateguwe mu gihe hari hamaze iminsi havugwa cyane ku kibazo cy’imikoreshereze itaboneye y’ururimi rw'Ikinyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.Amarushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage muri uyu mwaka wa 2026, yakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye 20 yatoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, akaba yarabaye ku nshuro ya 4, hakaba hari gahunda ko azagurwa akagera mu mashuri menshi mu gihe kizaza.

20260621_000252
Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'ibanze, Yaboneyeho gushishikariza abantu bose kuvuga neza Ikinyarwanda nk’ururimi rw’Igihugu cyacu, umuyoboro w’amateka, intekerezo n’indangagaciro by’Abanyarwanda ariko batirengagije n’izindi ndimi kuko bitanyuranyije na gahunda y’Igihugu yo kumenya izindi ndimi by’umwihariko ururimi rw’Icyongereza.

20260621_001758
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yasabye urubyiruko kunoza imikoreshereze y'Ikinyarwanda ariko kandi bakabihuza no kumenya izindi ndimi kuko bishoboka.

20260621_001117
 

20260621_001121
 

20260621_001125
 

 

 

Nkundiye Eric Bertrand

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy