LIVE TV

Search

Nyakabanda: Ibuka yasabye Leta Gushyiraho ubugenzuzi buhoraho ku bakoze Jenoside bari kurangiza ibihano

Nyakabanda: Ibuka yasabye Leta Gushyiraho ubugenzuzi buhoraho ku bakoze Jenoside bari kurangiza ibihano

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyakabanda, Madame Usanase Uwera Yvone, yasabye ubugenzuzi buhoraho ku bakoze Jenoside bari kurangiza ibihano byabo , ati" Turacyafite impunge kuby'igororoka ry'aba bantu bari gutaha, turabasa ubugenzuzi buhoro n'imyitwarire yabo muri Sosiyete nimba indangagaciro bafite koko ari izikwiriye umunyarwanda".


Ibi yabisabye ubwo Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2026, u murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, wibukaka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Perezida wa Ibuka, Usanase yasabye abakoze Jenoside bari kurangiza ibihano byabo ko bakagombye kuza baragorotse mu buryo buhagije kandi byanaba ngombwa bakazagira Ubutwari bwo kugaragaza imwe mu mibiri y’ababo itarabashije kuboneka. Ati:" Twari tumaze iminsi dufite agahenge Kandi twebwe imitima yacu irakeye, twiteguye kubakira, twiteguye guturana namwe ariko muturekere mu mahoro yacu".
 

Akomeza avuga ko mu batashye hari abatangiye kugirana amakimbirane hagati yabo aho ngo batemanye ati" aha hantu mutuye haracyari abantu bacu bazi uburemere bw'umuhoro, haracyari abantu bacu babonye umuvu w'amaraso; ibyo birahagije".


Usanase yashimiye cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’Umugaba wazo w’Ikirenga Perezida Paul Kagame wasubije Abanyarwanda ubuzima bakagira Icyizere cyo Kubaho, ati:" mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu ibaye , turashimira  aho tugeze mu rugendo rwo kwiyuba. Aho twavuye ni ho habi ntiduteze kongera kuhasubi kandi muri rusange ntabwo tuzasubira inyuma. Ndashima Abarokotse Jenoside mu rugendo rutoroshye rwo gukomeza kwiyubaka no kudaheranwa".


Madame Kankindi Sandrine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko bitari byoroshye ko hagira Umututsi n’umwe warokoka muri Nyakabanda, bitewe ngo n’uburyo bari bagoswe n’interahamwe kandi ngo bamwe muri bo bari abaturanyi .
Kankindi yavuze ko ngo n'ubwo banyuze muri urwo rugendo rutoroshye bataheranwe n'amateka ahubwo baharaniye kwiyubaka ati:" Turaho! Twaribarutse, Twarashibutse Twariyubatse ! Dukomeze kwibuka Twiyubaka".


Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Alexis Ingangare, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye ko gupfusha Abana barwo, ubwo Abatutsi basaga Miliyoni bishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko kwibuka igihe cyo Kuzirikana Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Alexis Ingangare
 


Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere mu cyerekezo Vision 2050, kandi ngo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babigiramo uruhare mu buryo bugaragara, bityo abasaba gukomera .


Hon.Tito Rutaremara,  wari umushyitsi Mukuru yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’Abazungu kugeza ku igeragezwa n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asaba Abarokotse Jenoside n'Abanyarwanda bose muri rusange Kwibuka biyubaka.

Honable Tito Rutaremara
 


Hon. Tito yakomoje  ku Bakoroni baje bacamo ibice Abanyarwanda, bavuga ko hari ubwoko buri hejuru y’ubundi bashingiye aho bagiye baturuka mbere y’uko baza mu Rwanda, ibyo babikora bazana Irangamuntu irimo Amoko bitaga I Buku, maze abanyabwenge buke babigenderaho babiha Umugisha kugeza ubwo Repubulika ya mbere ya kayibanda ishinzwe, itangirana urwango n’ivangura, Abatutsi barameneshwa, abenshi baricwa, abarokotse Repubulika ya kabiri irabarimbura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

IMG_3249
 

IMG_3244

 IMG_3303
 

 

 

vlcsnap-2026-05-06-03h09m34s962
vlcsnap-2026-05-06-03h07m40s929
IMG_3296
 

vlcsnap-2026-05-06-03h09m34s962
 

InShot_20260510_001609256
 

IMG_3280
 

IMG_3281
 

IMG_3238
IMG_3293
 

IMG_3270
 

 

 

Nkundiye Eric Bertrand

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy