LIVE TV

Search

Abakoze Jenoside barangije ibihano bigamba ko bakica abanyarwanda bagasubirayo, bashobora kudasubirayo - Senateri Havugimana

Abakoze Jenoside barangije ibihano bigamba ko bakica abanyarwanda bagasubirayo, bashobora kudasubirayo - Senateri Havugimana

 

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko Abakoze Jenoside bigamba ko barangije bihano byabo ko bakica abantu bagasuhirayo, bashobora kutasubirayo, Ati:" turi mu bihe bikomeye abantu barangije ibihanno byabo bafunguwe, ubu turabana, turaturanye; wasanga naha ngaha bahari ariko ubutumwa nabaha ni ubutumwa bwo gusaba imbabazi bazikuye ku mutima. Ntuvuge ngo igihano cyanjye narakirangijeee, aho ngo nasize igitanda cyanjye ndahazi nakwica ngasubirayo. Ushobora kudasubirayo daa. Ndababwiza ukuri mwicishe bugufi mubane n'abandi".

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guharanira gukumira ingendabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda, bakimakaza amahoro, gukunda igihugu n’umurimo, kunga ubumwe ndetse n’ibindi bibahuza, kuko ari byo bizabageza ku kubaka u Rwanda rw’amahoro dore ko ari bo (urubyiruko) Rwanda rw’ejo.

Ibi ni ibyagarutsweho  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026, ubwo umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, wibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta barimwo Senateri Emmanuel Havugimana, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, IBUKA, inzego z’umutekano n’’abaturage.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho abakitabiriye basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250.  Nyuma kandi hashyizwe indabo ahanditswe amazina y’abanyeshuri n’abarimu baguye ku ishuri ry’Intwari ndetse no ku ishuri ry’Abafurere i Nyamirambo kuri Saint Joseph Integrated Technical College.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Alexis Ingangare  witabiriye iki gikorwa yavuze ko mu myaka 32 ishize Jenoside ihagaritse hari byinshi byakozwe mu kubaka no gusaba ubuzima bw'abarokotse Jenoside harimwo gahunda zitandukanye z'imibereho myiza zo kubasha kubona amacumbi, uburezi, ubuvuzi, gushyigikira imibereho byaba binyuze mu bikorwa by'iterambere ndetse no kwikura mu bukene no gukomeza kubaha ubufasha bw'ihumure  n'ubujyanama mw'isanamitima cyane cyane muri ibi bihe byo Kwibuka.

Bwana  Ingangare yagaragaje ko n'ubwo ib byose byakozwe hagikenew ibindi , Ati": Haracyari byinshi byo gukora kandi bidusaba gukomeza gushiramwo imbaraga nk'uko dukomeza kubifatanya n'umuryango Ibuka. Muri bimwe bikibanyamiye ubuzima bw'Abarokotse Jenoside, hari abagifite ibibazo by'imibereho, hari n'abatarabona amacumbi akwiye cyangwa se n'ayubatswe akaba yaratangiye kwangirika ariko kubufatanye n'umujyi wa Kigali turakora ibishoboka byose ngo bikosoke n' Abarokotse bakeneye ubufasha bwihariye mu buvuzi cyane cyane abafite ibibazo byatewe n'ihungabana rikomeye muri Jenoside".

Kagoyire  Christine,  komiseri muri IBUKA,  yasabye abaturage gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo mu ya Jenocide, ati:" N'iki gituma mutagaragaza Aho abo bantu bari ngo natwe imitima yacu iruhurwe; inanezezwe n'uko mutanze ubwo buhamya kubushake ntawe ubashyizeho imbaraga. Imitima irasanwa iyo ukoze igikorwa k'intangarugero, noneho wanabashyingura bikaba byiza kurushaho, 

Ndi umunyarwanda igashyirwa mu ngiro. Uti ‘ uyu munyarwanda tubanye koko agaragaje kwihana, yarishe yagize uruhare cyangwa se yararebere ariko hamwe no kwigishwa, hamwe no kureba ibikorwa byiza by’inkotanyi , hamwe no kumva imbwirwaruhamwe zitangwa agaragaje ko yahindutse".

Tariki ya 6/6/1994, n’itariki itazibagirana mu batuye umurnge wa Rwezamenyo kuk ngo  nibwo hishwe Abatutsi benshi bari bahungiye mu kigo cya Saint Joseph bizeye ko bari buhakirire kuko cyari ikigo cy’abihayimana. Bishwe n’interahamwe zifatanije n’abasirikare harimo n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Col. Renzaho n’Umuyobozi wa Segiteri Nyakabanda.

IMG-20260607-WA0043
 

IMG-20260607-WA0042


 

IMG-20260607-WA0040


 

IMG-20260607-WA0039
 

Nkundiye Eric Bertrand

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy