LIVE TV

Search

X yamuritse XChat urubuga rwo kuganiriraho

X yamuritse XChat urubuga rwo kuganiriraho

 

 

Ni urubuga rwashyizwe hanze ku wa 24 Mata 2026, aho ubu rushobora gukoreshwa n’abakoresha telefone za Apple gusa na iPad.

XChat ni urubuga ukwarwo ariko rushamikiye kuri X. Kugira ngo byumvikane wabigereranya na Messenger ya Facebook, ariko bigatandukanira ku buryo bikora.

Ni kuvuga ngo umuntu usanzwe akoresha X, akeneye kugira umuntu baganira binyuze mu kumwandikira ubutumwa, kumuhamagara yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho (video call) cyangwa kugira ibyo amwohereza mu butumwa (files), ntabwo bizajya bisaba ko ajya ku rubuga rwa X ubundi ngo ajye ahandikirwa ubutumwa ahubwo yakoresha XChat agahita atangira kuganira n’abantu be.

Uru rubuga rukora mu buryo bwisumbuye ubusanzwe muri application ya X, kuko uru rubuga rwo ruzajya rwemerera abantu kugena igihe ubutumwa bumara nyuma yo gusomwa (disappearing messages) no gukosora cyangwa gusiba ubutumwa ku mpande zombi.

XChat ifite uburyo bwo gutuma umuntu adafata amafoto y’ibyo mwavuganye (screenshot blocking).

X Corp isobanura ko XChat ikoresha uburyo bwo gutuma atumvirizwa (end-to-end encrypted) ndetse nta bikorwa byo kwamamaza bizagaragara kuri urubuga, kuko ari urwo kuganiriraho gusa.

Uru rubuga ruzajya rukoreshwa n’abantu basanzwe bakoresha X, kuko imyirondoro yo kuri X ariyo izajya ikoreshwa mu gufungura XChat.

xchat_ni_urubuga_rwisumbuye_ku_buryo_busanzwe_bwo_kuganira_bwo_mu_rubuga_rwa_x-17dcb
x_corp_ifite_urubuga_rwa_x_yashyizeho_urundi_rubuga_rwunganira_x_rwo_kuganiriraho-48501
 

Tuyishimire Patrick

Tuyishimire Patrick

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy