LIVE TV

Search

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yemeye icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yemeye icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Umuhanzikazi w'Umunyamerika Britney Spears abinyujije mu munyamategeko we, yemeye icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha n’ibiyobyabwenge, yashinjwaga n'abashinjacyaha bo muri California.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 44 ntiyigeze yitaba urukiko rwo mu ntara ya Ventura. Ariko umunyamategeko we, Michael A. Goldstein, yamuhagarariye yemera icyaha kizwi nka “wet reckless.” Ibi bituma ahanishwa igihano cyo kugenzurwa mu gihe cy’umwaka umwe, kwitabira amasomo ajyanye no kwirinda gutwara yanyoye ibisindisha (DUI class), no gutanga amande ateganywa n’amategeko ya leta y'Amerika.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gihano gisanzwe gihabwa abantu batigeze bagira amateka yo gufatirwa muri iri kosa, batateje impanuka cyangwa ngo bagire uwo bakomeretsa, kandi bafite igipimo gito cy’inzoga mu maraso. Kandi bikunze guhabwa abagaragaza ubushake bwo kwikosora no gushaka ubuvuzi, nk’uko Spears yabikoze ubwo yijyanaga ku kigo kivura ababaswe n’ibiyobyabwenge muri Mata.

Umushinjacyaha mukuru, Erik Nasarenko, yavuze ko Spears yemeye amakosa ye yose, ariko ashimangira ko gutwara ikinyabiziga wasinze ari icyaha gikomeye, kandi ko ari ngombwa ko yubahiriza ibisabwa n’urukiko, birimo gukomeza kwivuza, guhura n’umujyanama w’imitekerereze buri cyumweru, no kubonana n’umuganga wo mu mutwe buri kwezi.

Frank Mugisha

Frank Mugisha

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy