Umuyobozi wa Mega Global Link, Dr. Habumugusha Francis yavuze ko ikigo ayoboye cyagiranye amasezerano n’Ibitaro bya Güven agamije korohereza abashaka kujya kwivuriza muri icyo gihugu by’umwihariko abaturuka mu Rwanda.
Ni amasezerano ya mbere Mega Global Link isinye mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi binyuze mu mushinga witwa ‘Medical Care Abroad’ kuko yari isanzwe ifasha abantu bashaka kwiga, gukorera no gutemberera mu mahanga gusa.
Dr. Habumugisha yagize ati “Ubu za ndwara zananiranye zikomeye nka kanseri z’ubwoko bwose, guhindura ingingo, kwibagisha ibice by’umubiri bitandukanye n’izindi Mega Global Link iri gufasha abantu kujya kuzivuriza biboroheye.”
Yongeyeho ko kandi Mega Global Link yafunguye amarembo yo guha akazi abantu bashaka kuyihagararira mu bihugu bitandukanye aho bajya bayifasha kuyihuza n’abarwayi bashaka kujya kwivuza muri Turikiya.
Abarwayi bashaka kujya kwivuriza muri ibyo bitaro bazajya bifatisha ibizamini mu bihugu barimo noneho babishyikirize Mega Global Link ikorane na byo bityo umurwayi amenyeshwe amafaranga asabwa ayabashake nibarangira afashwe kugenda.
Icyo kigo gifasha umuntu kuva ku gushaka ibyangombwa by’inzira, mu rugendo ndetse iyo umurwayi ageze muri Turikiya bamwakira ku Kibuga cy’Indege bakamugeza kuri ibyo bitaro agacumbikirwa ndetse yakenera n’umurwaza bakamumushakira.
Ikindi ni uko umurwayi wivurije mu Bitaro bya Güven agabanyirizwa ibiciro ugereranyije n’uko abandi bishyura.
Ibitaro bya Güven bitanga serivisi z’ubuvuzi bunyuranye kuva ku kuvura indwara zikomeye nk’izisaba kubagwa, izidakira no kwibagisha hagamijwe ubwiza cyangwa gukosoza inenge ku mubiri.
Bavura kandi abana, bakavura indwara z’imyororokere zituma abantu batabyara, ubuvuzi bushingiye ku mpumuro, gutanga inama zijyanye n’ubuzima zifasha gukumira indwara n’izindi z’ingeri zinyuranye.
Ibyo bitaro kandi bimaze imyaka 53 bitanga serivisi z’ubuvuzi muri Turikiya ariko binacira cyane abanyamahanga harimo abo mu Burayi, Amerika ahandi muri Aziya no muri Afurika.
Mu barwayi bakira kandi bagira n’igice kihariye bavuriramo abanyacyubahiro nk’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bitewe n’uburyo serivisi z’ubuvuzi bitanga zizewe.
Bifite kandi ubushobozi bwo kubaga abagera 30 icyarimwe hamwe n’ibikoresho bijyanye n’igihe bifasha mu gutanga ubuvuzi bwihuse kandi bugezweho.

Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *

