LIVE TV

Search

Croix Rouge y'u Rwanda yifatanije n'isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge

Croix Rouge y'u Rwanda yifatanije n'isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge

Tariki ya 8 Gicurasi buri mwaka ku isi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge, ku itariki ya 08 Gicurasi 1828 nibwo umusiwisi Henry Dunat wazanye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango yavutse. Croix Rouge - Croissant Rouge yizihiza uyu munsi mu rwego rwo guha icyubahiro uwawushinze.

Henry Dunat wari umucuruzi yatangije Umuryango utabara imbabare mu w'1859 ( hashize imyaka 167) ubwo yageraga mu Butaliyani ( Solferino) nibwo yasanze ingabo z'Ubufaransa zirwana niz'igihugu cya Autriche, kubera Intambara Henry Dunat yabonye hari abantu bari mu Kaga ( Inkomere z'intambara, abashonji ndetse n'abanyagirwaga kubera Intambara) aho niho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango utabara imbabare hagamijwe kugira ngo abantu barangwe n'ubugwaneza ndetse n'ubumuntu mu gutabara abantu bari mu Kaga, ibyo bigakorwa bahereye ku bababaye kurusha abandi.

Mu Rwanda , Umuryango utabara imbabare uzwi nka Croix Rouge y'u Rwanda watangaje ishingwa ryawo tariki ya 02 Nyakanga 1962. Uyu muryango waje kwemerwa imbere y'amategeko tariki ya 29 Ukuboza 1964 ubwo Perezida wa Repubulika yasinyaga iteka riwemeza.

Muri uyu mwaka wa 2025 -:2026 Croix Rouge y'u Rwanda binyuze mu mbaraga z'abakorerabushake, komite zatowe mu nzego zose, abakozi n'abafatanyabikorwa bayo yakoze ibikorwa byinshi mu rwego rwo kugoboka abaturage bababaye cyane kurusha abandi.

Bimwe mu bikorwa byaranze uyu mwaka byakozwe harimwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza binyuze mu dusozi ndatwa ( Kwizigama , kugira uturlma tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi , kugira amacumbi ,ubw!herero n'ibindi bitandukanye.


InShot_20260508_160822117-1
 

Ibindi uyu muryango wakoze muri uyu mwaka wa 2025 - 2026 harimwo Gukoresha imbangukiragutabara abarwayi bakagezwa ku bitaro, guhugura iby'iciro bitandukanye by'abantu ku giti ryabo, inganda n'ibigo bitandukanye kubijyanye n'ubutabazi bw'ibanze, gufasha impunzi mu nkambi zitandukanye zihabwa ibikoresho by'ibanze byo mu ngo, guhuriza hamwe impunzi n'baturage batuye hafi y'inkambi , kubatera inkunga bakibumbira mu makoperative y'ubuhinzi, ubworozi n'indi myuga iciriritse. 

Uyu muryango Kandi mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wagiye uhuza ababuranye n'ababo, ufasha abatishoboye aho bahabwaga  amafaranga yo gukora imishinga iciriritse bigatuma bivana mu bukene.

Mu bindi bikorwa byakozwe hirya no hino mu gihugu hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye hagamijwe gufasha abababaye kurusha abandi,  muri ibyo bikorwa harimwo ko mu turere twa Kamonyi ,  Gicumbi na Rulindo hatanzwe amatungo magufi ku miryango 300 ,

Mu karere ka Nyamasheke na Rusizi haterwa ibiti 101,000. Kuwa 06 Mata 2026 mu karere ka Rwamagana i miryango 100 yahawe amabati n'ibikoresho byo mu rugo.

Mu Karere ka Kayonza imiryango 150 yahawe ibikoresho by'ibanze byo mu ruqo n'amabati  500. Mu Karere ka Gisagara n'aka Nyaruguru hatanzwe amabati n'ibikoresho by'ibanze byo mu rugo ku miryango 119. Hanatanzwe kandi amabati 550 ku rniryango yahuye n'ibiza yari iyakeneye.

Mu Turere twa Ngororero na Nyabihu hatanzwe ibikoresho by'ibanze byo mu ngo ku ngo 200 Muri rusange amabati yose yatanzwe muri uyu mwaka ni 2250 akaba afite agaciro ka 31.500.000Frw

Mu rwego rwo gufasha abagwiririwe n'ibiza Croix Rouge y'u Rwanda yatanze  40.000.000 Frw mu buryo bwa kashi  mu turere twa Rwamagana, Gisagara, Nyabihu, Ngororero, Nyaruguru na Rusizi.

Mu rwego rwo gutabara kandi, imiryango 248  mu Karere ka Karongi yafashijwe gusanirwa amazu bitwara miliyoni 50 . Mu rwego rw'umushinga, umusaruro mwiza (Kungahara) hatanzwe 50,000.000Frw kuri koperative 5 zo mu karere ka Muhanga hanatangwa andi 56.300,000frw kuri koperative 5 mu karere ka Ngororero, mu karere ka Nyagatare hatanzwe 54.770.000Frw kuri koperative 5  yose hamwe akaba 161.070.000Frw.

Croix Rouge y'u Rwanda ivuga ko Mu rwego rwo gukomea kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge, yiyemeie ko muri uku kwezi kwa Gicurasi hazakonrua ibikorwa byinshi cyane byo guteza imbere udusozi ndatwa, Gukora ibikonva by'ubutabazi bizakorwa n'abakorerabushake, abakozi n,abandi bafatanyabikorwa bayo.

InShot_20260508_160852937
 

Tariki 05 Mata 2026 mu karere ka Muhanga, Croix-Rouge y'u Rwanda  yatangiye igikorwa cyo gutanga ubufasha ku miryango 141 itishoboye yasenyewe  n'ibiza by'imvura nyinshi

 

 

Nkundiye Eric Bertrand

Nkundiye Eric Bertrand

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Your experience on this site will be improved by allowing cookies Cookie Policy