Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 03 Kamena 2026, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangirije kumugaragaro ibizaminingiro ngiro ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Iri shuri rizakoreramo abanyeshuri 180 bo mu bigo by’amashuri bitatu n’abandi bazwi nk'Abakandid bigenga (candidats libre).
Ku isaha y'isa tatu zirenga za Mugitondo nibwo igikorwa cyo gutangiza ibi bizamini ku rwego rw’igihugu cyakozwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College mu mureng wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Biteganijwe ko abanyeshuri 180 bo mu bigo by’amashuri bitatu n’abandi bazwi nka ‘candidats libre’. Aribo bazakorera muri iki kigo ikizamini cya Leta.
Mu gihugu hose ibyo bizamini bizamara ibyumweru bitatu bikorerwa ku bigo 854 bikorwe n’abanyeshuri 74.085 bose hamwe. Muri abo abagera kuri 70.504 ni abanyeshuri basanzwe, mu gihe abandi 3.581 ari abazwi nk'Abakandida bigenga.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko abanyeshuri bafitiwe icyizere cyo gutsinda ibyo bizamini neza kuko biteguye bihagije kubera ko ngo harashyizwe ingufu mu masomo y’ubumenyingiro.
Minisiteri Nsengimana, yifurije abanyeshuri batangiye ibizaminingiro amahirwe yo gutsinda abasaba kutabitinya kuko ngo babonye umwanya uhagije wo kwitegura.
Umuyobozi ushinzwe Ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Nzeyimana Jean Claude, yagaragaje ko uyu mwaka umwihariko urimo ari uko abanyeshuri biga amasomo ya siyansi mu burezi rusange, bahawe igihe gihagije cyo kuyitegura.
Biteganijwe koabanyeshuri bataniye ibizaminingiro amanota yabo azasohoka muri Kanama 2026.
Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *
