Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko hahise hoherezwa itsinda rishinzwe ubutabazi ariko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi ndege yahanutse kubera ikirere kibi, by’umwihariko abapilote batabashaga kureba neza.
Iyi ndege yahanukiye mu bilometero 20 ugana mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru Juba, kuri uyu wa 27 Mata 2025.
Yahagurutse ahitwa Yei Saa Tatu na 15 ariko nyuma y’iminota 30 itumanaho n’abakurikirana iby’indege riracika ntibongera kumenya amakuru yayo.
Muri 14 bapfuye harimo umupilote umwe n’abagenzi 13 barimo Umunya-Kenya umwe.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Cessna 208 Caravan yari iy’ikigo cyitwa CityLink Aviation Ltd.

Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *

