Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yabwiye Iran ko igomba kuba yafunguye inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bijya hirya no hino ku Isi, bitarenze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu Saa 2:00 ku isaha y’i Kigali.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social kuri uyu wa Kabiri, Trump yavuze ko Iran nitubahiriza ibyo yayibwiye, ayirimbura.
Icyakora habura amasaha make Trump yisubiyeho, agaragaza ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Pakistan, hemejwe agahenge hagati ya Iran na Amerika mu gihe ab’i Tehran bakwemera ko ingendo zo mu nzira ya Hormuz zafungurwa.
Yagize ati “Hashingiwe ku biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Shari na Field Marshal Asim Munir (uyobora Ingabo za Pakistan) aho bansabye kuba mpagaritse ibyo gusenya Iran, ndetse niba Repubulika ya Cyisilamu ya Iran yemera gufungura Hormuz ako kanya mu buryo bwuzuye ndetse bigakorwa mu mutekano, nemeye guhagarika ibyo gusenya no kugaba ibitero kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”
Trump atangaje ibi mu gihe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano na ko kananiwe gutora umwanzuro wo kohereza ingabo zo kurindira umutekano ubwato bunyura mu nzira ya Hormuz.
U Bushinwa n’u Burusiya nk’ibihugu bifite uburenganzira ntakumirwa muri aka kanama gashinzwe umutekano, buzwi nka ‘droit de veto’, byanze iki cyemezo, bigaragaza ko kigamije gushyira igitutu kuri Iran gusa.
Ibihugu 11 muri 15 bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano byemejwe uyu mwanzuro wafatiwe muri Bahrain, mu gihe ibindi bibiri birimo Colombia na Pakistan byo byifashe. 
Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *

