Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 22 Gicurasi 2026, ubwo ikigo cya G.S Camp Kigali TSS cyibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw'iki kigo bwavuze ko buzakomeza guha abanyeshuri indangagaciro z'umuco nyarwanda hashingiwe ku mateka igihugu cyanyuzemwo.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no Gushyira indabo ku rwibutso rw'umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.
Mu ijambo ry'ikaze umuyobozi w'ikigo cya Camp Kigali TSS , Mugisha Richard yagejeje kubifatanije n'iki kigo muri iki gikorwa yavuze ko ikigo cya G.S Camp Kigali TSS kizakomeza guha abanyeshuri indangacaro z'umuco nyarwanda hashingiwe ku mateka igihugu cyanyuzemwo.

Mugisha Richard, Umuobozi w'ikigo cya G.S Camp Kigali TSS
Yagize ati :" Ishuri ryacu rya Camp Kigali TSS tuzakomeza guha abana dufite hano indangagaciro z'umuco nyarwanda dushingiye ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemwo. Tuzabigisha ubumuntu , tubigishe guha agaciro abantu kuburyo Jenoside itazongera.
Ikindi tuzabigisha kugira imbabazi tubigisha no kugira indero nziza, tuzabarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanye urwango n'ivangura iryo ariryo rwose n'izindi ngeso zidasobanutse tugamije kurema umunyarwanda w'ejo hazaza uzasigarana igihugu cyacu. Banyeshuri dukunda ibi tuvuga ni mwebwe dufatanya, tubahanze amaso kugirango muzarusheho kuba umusingi iki gihugu kizakomeza kubakiraho. Abarezi bacu turabasaba kugirango mukomeze muharanire ibyo ngibyo ".
Niweburiza Beatrice, wari umwarimu muri iki kigo cya G.S Camp Kigali TSS, ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buhamya bwe yavuze ko muri biriya bihe bitari byoroshye ko Umututsi yatsinda ngo ajye kwiga mu mashuri yisumbuye bitewe n'ubuyozi bubi bwashyiraga imbere iturufu y'amoko. Ati:" iyo umututsi yarangiza amashuri abanza kugirango azajye mu mashuri yisumbuye byari bigoye".

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyarugenge, Kayihura Evariste yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uguha agaciro abazize Jenoside. Ati:" Kwibuka ni ugiha agaciro abacu, Kwibuka ni amateka yacu, aha turi twibuka ntawahakandagiraga cyari ikigo cya Camp Kigali ariko ikitwaga umututsi ntawapfaga kuhagera ariko ubu ndashima Imana ko tugihagaze tumaze amasaha atatu duteraniye hano twibuka abacu".
Mu izina ry'umuryango Ibuka, Kayihura yashimiye Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yashyizeho gahunda yo Kwibuka kuko ngo aribwo buryo bwiza abanyeshuri biga muri G.S Camp Kigali TSS nabo baboneraho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukabyuza Marie Claire, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Nyarugenge wari uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge yashimiye Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati:" Ntabwo twasoza tudashimiye Inkotanyi zarokoye benshi bari hano, zarokoye Abanyarwanda batagira uko bangana bicwaga batereranywe n'amahanga; Turabashimira cyane Inkotanyi zarakoze.

Mukabyuza Marie Claire, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Nyarugenge
Turashimira cyane umuyobozi wacu w'igihugu yarahaba kuva kera hose kugeza naka kanya akiri hafi y'abarokotse, akiri hafi y'abanyarwanda bose , akiri hafi ya buri wese ndetse n'amahanga yose. Ntabo byar kuba byiza iyo igihugu kidashiraho igih cyo Kwibuka abacu, mu byukuri ni ishimwe rikomeye ko twabonye umuyobozi w'igihugu ushiraho gahunda yo Kwibuka abacu batuvuyemwo".
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu kigo cya G.S Camp Kigali TSS, ubuyobozi bw'iki kigo bwaremeye umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
















Leave a comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *
